dimanche 1 février 2009

KWIBUKA UMUSARABA

KWIBUKA UMUSARABA MANA ISHOBORA BYOSE WABABARIYE KU MUSARABA KUBERA IBYAHA BYANJYE UBANE NANJYE. - Musaraba Mutagatifu wa Yezu Kristu ngirira imbabazi, - Musaraba Mutagatifu wa Yezu Kristu tugirire imbabazi, - Musaraba Mutagatifu wa Yezu kristu Girira imbabazi ukwizera kwanjye, - Musaraba Mutagatifu wa Yezu Kristu Nkiza intwaro zose z’umwanzi, - Musaraba Mutagatifu wa Yezu Kristu Ngeza ku nzira y’umukiro, - Musaraba Mutagatifu ndinda impanuka z’akanya gato, kimwe n’iz’umubiri, nkunda umusaraba Mutagatifu ubuziraherezo, - Yezu w’i Nazareti wabambwe ku musaraba mbabarira, - Turinde ibidushuka uko amasekuruza agrnda asimburana, AMINA. Iri sengesho rimaze imyaka igera ku ijana. Ntabwo twashoboye kuribona ku buryo bw’umwimerere. Ryarinze abasirikare baryiyambazaga mu ntambara z’isi ziherutse uko ari 2. twabiboneye ubuhamya bwinshi. Ririnda abantu muri iki gihe, kandi mu buryo busa n’ubw’izo ntambara. Kugira ngo urinde inzu abajura, abicanyi, abagukurikirana, amashitani, no mu gihe cy’ibihano rusange, ugomba kurishyira imbere y’inzu ubamo risomeka, kandi ukarivugana ukwemera n’urukundo mu gihe cyose bikenewe. Ugomba kubigira nk’uko urinda imodoka zo gutembereramo impanuka. Iyo twiragije UMUSARABA MUTAGATIFU, ba Malayika bacu batagatifu (barinzi) batugira inama kandi baduhishurira n’ibibi bishobora kutubaho. ISENGESHO RYATORAGUWE MU MVA YA YEZU KRISTU Mana ishobora byose wiciwe ku giti cy’umusaraba kugira ngo uhanagure ibyaha byacu. - Musaraba Mutagatifu wa Yezu Kristu jya uba iminsi yose hamwe na njye. - Musaraba Mutagatifu wa Yezu Kristu undinde ibyago byose by’umubiri. - Musaraba Mutagatifu wa Yezu Kristu undinde ubutinye bw’urupfu kandi umpe ubuzima bw’iteka. - Musaraba Mutagatifu wa Yezu Kristu urajye udushyiramo ibyiza byose byo gukiza Roho zacu. - Musaraba Mutagatifu wa Yezu Kristu unkuremo Roho mbi iziboneka n’izitaboneka zimpungemo kuri ubu n’iteka ryose, AMINA. - Ni koko Yezu yavutse kuri Noheli. - Ni koko Yezu yaragenywe. - Ni koko Yezu yatuwe n’abami batatu. - Ni koko Yozefu na Nikodemu bakuye Yezu ku musaraba, bamushyira mu mva. - Ni koko Yezu yahambwe ku wa gatanu Mutagatifu. - Ni koko Yezu yarazutse asubira mu Ijuru. - Ni koko Yezu azandinda abanzi banjye bose kuri ubu n’iteka ryose, AMINA. NYAGASANI Yezu, kubera ububabare wagiriye ku Musaraba ari twe ugirira cyane cyane igihe Roho yawe ivuye mu mubiri wayo, turagusaba natwe ngo uzababarire Roho zacu igihe zizaba zivuye muri iyi si. YEZU WACU …………………. ICYITONDERWA Iri sengesho ryatoraguwe mu mva ya Yezu mu mwaka wa 802, Papa Léon aryoherereza Karoli mu gihe yajyaga kunesha ababisha be. - Uzasoma iri sengesho wese n’ubwo yakumva barivuga ntazapfa urumutunguye. - Ntabwo azarohama mu mazi. - Ntabwo uburozi buzamufata cyangwa ubumara bw’inzoka, nta kandi gasimba kazamuruma ngo kamusigemo ubumara. - Uzarivugana ukwemera n’ukwizera ntabwo azarwara igicuri. - Niba umugore ari ku nda, muhe iri sengesho, igihe cyo kubyara ntabwo azababara cyane. - Umwana ukivuka rimushyire mu rubavu, rizamurinda ibyago mu buzima bwe bwose. - Niba umuntu afashwe n’indwara ku nzira rimushyire mu rubavu azahagurukana ibyishimo byinshi. - Iri sengesho ribike mu nzu yawe rizakurinda inkuba. - Uzaba afite iri sengesho wese azabona ikimenyetso giturutse mu Ijuru iminsi itatu mbere y’ugupfa kwe. - Uzandukurira undi iri sengesho nzamuha umugisha, ariko uzarihinyura nzamuvuma kandi ahanwe bikomeye, uwo ni Nyagasani Yezu Ubwe ubivuga.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Qu'en dites vous/Murabivugaho iki?