samedi 7 février 2009

Kanyana kanjye!!
Kanyana nkumbura i Kanani,
Keza gatura roho yanjye,
Kami kanjye se uराच्यारिहो?
Ko udatebuka ngo ufate akayaga,
Ko mu mizabibu y' i Kanani ?
Hari umunsi nkubura nkababwa,
Nkarabirana ibi byo guhwera,
Uzi ibisusa uko binogerezwa,
Umwuka w' inkono iyo ubihonze,
Nafata agacucu mu busitani,
Nkabona uturabo dusa na roza,
Turabya cyane nk' indoro yawe,
Nsoroma iteka iyo nakurose,
Ngashyira ku mutima ngo ngire ituze,
Nkumva ineza intashye mu nda,
Ngafata inganzo nagize inkingi,
Yo kugutaka nkiri ubukombe,
Ngo nzarenguke ngana ubukambwe,
Nkugize agasaro kamara isari।
Ngaho ngwino hari akazuba,
Ka kazuba uzira guhunga,
Karasa kakunogereza isura,
Rurema yasize yiteguye,
Ngo ejo kataguhungiza ugahonga,
Ugahungabana nkabura amahoro।
Ngaho banguka uwo nashimye,
Kuko naguhisemo nshishoje,
Nzanira ya ndoro mpora ndota,
Urusha bandi kuba urunyonga,
Boshye akanyana karora izuba,
Ko kuri Nyambo ikamwa ivumera।
Ngaho seruka usukirwe impundu
Naho ukunzi njye nshire impumu
Nkurore amatama acira amazi
Ngukore amatako atemba ubuki
Nkubone ikibero cyera urubuto
Rurusha inziza zo mu busitani
Kugira icyanga kimara icyaka।
Hari n' ikindi ga urusha abandi
N' uwagenda atabona ahandi
Nka cya gituza ngiramo ituze
Kiremye ku kabiri k' umuteja
Boshye uruhinja ruvutse neza
Mu museke mwiza usa n' amasimbi
Ngaho nsanga nkivunye ihobe
Ugire itetero bibe amateka
Umutima utere ugana mu wawe
Ubuhamya bundi bwava hehe
Ko utagutunze muraga intimba ?
Hari na rya josi ry' urwego
Boshye akanyana gafite itetero
Kavutse ku rugero rw' inyambo
Ngo nigasimbuka kansanga
Maze ngasanize imisango Nti " kukurota mbigize impamba,
Kandi ntazarira ku Ruyenzi "।
Nyaruka cyane nk' umucyo ukeye
Umuteto ugwire uroye amatunda
Y' ubusitani bwa Kanani
Burimo akayaga koza imitima
N' utujwi twiza tw' Abamarayika
Rurema yatoranyije mu beza
Maze bahanika bayitaramira
Nkumva habuzemo akajwi kawe
Wamenyereje unkiza irungu।
Gira umurava nkurore iranga
Nshire n' iraba ushyitse ikirambi
No mu mirambi ishashe ya rubaho
Tubeho twembi umudendezo
Iminsi izisunike umusubizo
Ukiri isimbi nkomaho isinde
Ngo ntasuherwa maze gusaza।
Sibo y' intore nzakurata
Ndoro y' ububoro nzaguhonga
Mbwira wenda mpanike cyane
Kandi ndenze Nyiramubande
Niba wihishe mu kabande
Itakunyima nkabawa impande
Kandi impinga nyibaza impamvu
Nkumva ntayo iyo iragatabwa।
Mbona akanyange nti " dore araje "
Ubwo ryarenga rigana mu bicu,
Kagakurikira koga ikirere
Nanjye imutima nti " biri hafi,
Buracya kaza kumara ibicuro "।
Ese nzagufate mu kayaga
Gahita kavuza ubuhuha
Mu mizabibu gakiza icyunzwe
Boshye unyongorera ko unshaka
Cyangwa nzagufate mu mubavu
W' utu turabo tw' ubusitani
Niba wihishemo untegereje
Gaho tera ndakwikiriza।
Nyaruka wirukane ibyo bicu
roMaze bishonge nk' ibyashobewe
Wowe nkumbura nk' umushongi
Dore ko ubuki uburusha icyanga
Cyezamutima mbishishikare
Njye washimye nkugire icyatwa
No muri byose ngukize ibyonnyi।
Mu cyambu cya roho iyi igutaka
Harimo umwanya utavogerwa
Nagize uwawe gira utebuke
Nk' umucyo utambamuye mu cyoko
Sokokwiteke ndagutashya
Nsengo yanjye ni wowe mbwira
Tetero ry' abato ndagutegereje
Tunoze inama iduha umubano
Duhashye umwanzi uduhiga twembi।
Indahiro ndahiye nzakurata
Nzagukunda ingoma ibihumbi
Ingobyi yaguhetse nzayihonga
Amagana meza yo mu Nyambo
Maze amarembo atahe amariza
Yo kuri Marebe ntashira irora.