jeudi 5 mars 2009

IMIKINO!!

Abakinnyi 4 bakina mu makipe 4 atandukanye muri shampiyona y’igihugu bahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bazira kuba batujuje ibyangombwa bibemerera gukina mu Rwanda. Abo bakinnyi ni Salum Selemani wakiniraga ikipe y’Amagaju FC, Nelly Mayanja wabaga muri AS Kigali FC, Alex Mubiru w’ikipe ya Rayon Sports na Kassim Hassan Ndugwa wakinira Kiyovu Sports. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere, aba bakinnyi barazira kuba baregwa n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Uganda ndetse n’u Burundi kuba baraje mu Rwanda batujuje ibyangombwa byo guhindura amakipe. Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kuvugana n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Jules Kalisa ku bijyanye n’ihagarikwa ry’aba bakinnyi ariko ntibyashoboka kuko atashoboye kwitaba telefoni. Aba bakinnyi bakaba barahagaritswe kuva ku munsi wa 16 wa shampiyona kandi ntabwo kuba barakinnye bitemewe n’amategeko bizagira ingaruka ku manota amakipe yabo yabonye akinishije aba bakinnyi. WEBMASTER

Indirimo ''Ikiragi'' yarahagaritswe.

Umuhanzi Kitoko yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yaje gutungurwa no kumva ko indirimbo ye itemererwa guca kuri televiziyo y’u Rwanda . Uyu muhanzi yavuze ko yababajwe no kubona indirimbo ye yarahagaritswe mu gihe yari imaze kwamamara mu Rwanda kubera ko yanyuraga inshuro nyinshi ku maradiyo. Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamubajije niba ayo mashusho hari icyo yaba yerekana kibi atangaza ko ayo mashusho yagerageje kuyatunganya neza akoresheje amashusho yo mu gihe cya kera, akomeza atangaza ko anahimba iyo ndirimbo atashatse kuvuga ku muntu utavuga nyirizina ahubwo ko yashakaga kuvuga k’umukunzi we wa mukundaga. Tumubajije ko yaba yaravuganye n’uhagarariye abamugaye mu Rwanda adutangariza ko bahuye mu buryo bwo kumwereka iryo tegeko, ariko akaba yaramusabye ko baganira ku kibazo cyerekeranye n’imyanzuro y’indirimbo ye. Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyashatse kuvugana n’uwitwa Yvette bivugwa ko yagize uruhare mu guhagarika iyo ndirimbo kuri Televiziyo y’u Rwanda. Aha Yvette akaba yarasubije ko arwaye ko nta cyo yagira abitangazaho. Gusa uyu munyamakuru yabajije abandi bantu baharagarariye abamugaye na bo bagira icyo batangaza. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe Bizimana Dominique ukuriye Komite y’imikino y’abamugaye mu Rwanda yavuze ko atari we wahagaritse iyo ndirimbo, ariko icyo yavuze ni uko indirimbo ubwayo atari mbi ikibazo ari ijambo Kitoko yakoresheje mu ndirimbo ye ari ryo “Ikiragi”. Iri jambo Bizimana akaba yaravuze ko ari ribi kuko ritesha agaciro uwamugaye. Ibi bikaba biri no mu itegeko ryasohotse mu mwaka wa 2007 ribuza amagambo amwe n’amwe nk’ijambo ikiragi risa nkaho riba rishaka kubambura ubumuntu. Ubu hakaba hakoreshwa ijambo “Abamugaye”. Pierre Rwaka Claver uhagarariye abamugaye mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirsahe ko hari amagambo amwe na mwe yakoreshwaga kera ku bamugaye, ariko ubu akaba atagikoreshwa. Kuba ayo magambo bamwe bakiyakoresha Rwaka akaba yaravuze ko biterwa no kubera ko yakoreshejwe kuva kera, bityo ayo magambo akaba ari yo mpamvu bamwe bakiyakoresha, ariko akaba yizeyeko igihe kizagera agacika. Kuba iyo ndirimbo (Ikiragi) hari abamugaye bayihagaritse na we akaba yaravuze ko na we yumvise bivugwa. WEBMASTER