mardi 12 janvier 2010

BAHO BURI MUNSI UNEZEREWE!!!!

UBURYO BWO KUBAHO BURI MUNSI UNEZEREWE


I.

Ntukirirwe ubara imibare itaringombwa wivuna nk'imyaka (age), ibiro, umubyibuho. Reka abadocteur bajye babibara nicyo bigiye kandi barabihemberwa



II. Wigwizeho inshuti nziza gusa mwishimana. Abagupfobya bagukritika ni abo kukubuza morali gusa ntacyo bamaze (Kandi niba nawe ariko uteye ubwo nyine urabe wumviramo)



III. Jya uhora wiga: Teza imbere impano zawe, jya uhora ushakashaka utuntu dushya mumakuru, kuri internet, ushaka uko wateza ubumenyi bwawe imbere isi itazagusiga ukibura. Ntukigere ureka umara umwanya ntacyo uri gutekereza. "Ubwonko buryamishijwe buhita buhinduka akarima k'abadaimoni bitorezamo. Izina rya Daimoni ni Alzheimer!



IV. Jya ushimishwa n'utuntu duto n'utw'amafuti. Ntukemere kurakara buri kanya!



V. Jya useka cyane, useke rwose werure. Jya useka wende guhera umwuka. Nihagira inshuti igufasha guseka jya uyikunda umarane nayo igihe kirekire.



VI. Igihe cyo kurira? Jya ugira agahinda nyine ariko wihite bishira wikomereze ubuzima bwawe utabwangiza. Umuntu muzabana ubuzima bwose utagomba guhemukira wambere ni wowe ubwawe. Baho rero wikwiyica ukiriho: Wibere ubwawe inshuti nziza.



VII. Jya wikwizaho ibintu ukunda nk'umuryango wawe niba uwufite, utunyamaswa, inzibutso nziza, umuziki, jardin, imikino,... aho utuye nibwo buhungiro bwawe bw'ibibazo ntukaharambirwe.



VIII. Nezezwa n'ubuzima bwawe: Menyako uri igitego, ntamuntu uriho usa nawe pe. Ubuzima bwawe ni bwiza burinde. Niba burwaye, buvuze vuba kandi ubukunze niba utabyishoboreye, saba inkunga ntasoni ufite



IX. Ntukabeho wicuzaaaa! Cyangwa wishinja ibyaha! Niba hari ikikurega jya uhita ucyihana akokanya wibereho mumutuzo. Jyawishora mu bintu wemeye ingaruka zabyo mbere bityo bikurinde guhora wicuza. Ntukemere guhorana inzika kumutima kuko zigushengurira ubusa ntizitume wiberaho neza. Kubabarira ni umuti uzatuma ubaho neza igihe

kirekire



X. Jya ubwira abo ukunda ko ubakunda igihe cyose ubiboneye uburyo. Nutagira uwo woherereza aka kamessage ntacyo uri bube ariko ugasangiye n'abandi byagushimisha kurutaho...





KARIBUNI WELCOME BIENVENU IKAAZE

mardi 5 janvier 2010

URWENYA


1. -Umugore wari utwite impanga yakundaga no gukubitishaho (gusambana ) noneho impanga(mu nda) zikabiganiraho:


Gato: "wumvishe papa sha Gakuru we?wagirango avuye kwiruka."

Gakuru:"Oya uwo ntabwo ari papa". Gato:"ariko kuki

burigihe umbwira ngo ntabwo ari papa, wowe umubwirwa n'iki?"

Gakuru: "uzitegereze, papa iyo aje, we aza nta koti (capote) yambaye, akahatinda, akandi akadusigira n'agakoma."

Gato "ariko we uziko aribyo koko, burya koko umukuru ahora ari mukuru!!"

2. 1. Burya rero ntuzigere na rimwe wumva ko ukomeye, kuko buri gihe hari uzaba yumva akomeye kukurusha. Rimwe rero mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe, umurwayi umwe yari yicaye n’isheja ryinshi cyane; umuganga amuciyeho aramubaza ati ”niko, ubona ko uri nde?” Undi, nta kuzuyaza ati “ndi Obama!” Muganga ati “ni nde se wabikubwiye?” undi ati “ni Imana”. Undi murwayi wari hafi aho ati ”reka, reka wimbeshyera, ntacyo nakubwiye!” Bishatse kuvuga ko we yumvaga ari Imana....

3. . Umukecuru w’imyaka 90 yashatse gupfa arabibura maze yigira inama yo kwiyahura. Umugabo we yari amaze imyaka 30 apfuye, asiga pistolet ye kuko yari umusirikare. Umukecuru rero yigiriye inama yo gufata ya pisto ngo yirase mu mutima birangire. Hagati aho ariko ntiyari azi aho umutima uri...

Yigiriye inama yo guhamagara umwuzukuru we wari muganga amubaza aho umutima uri, undi amubwira kubara santimetero eshanu munsi y’ibere ry’ibumoso ; ati ’’ni ho umutima uba.” Umukecuru yarabaze maze arasa muri za santimetero nyine. Mu minota mike yajyanywe kwa muganga yakomeretse mu ivi ry’ibumoso kuko ibere rye ryagarukiraga hejuru y’aho gato...

4. Rimwe umugabo w’umu cow boy yinjiye mu kabari ko muri Texas n’ibikabyo byinshi ati “ nintabona ibiryo na byeri hano ku meza, ndakora nk’ibyo data aherutse gukora i Las Vegas!” Bahise babimuzanira bihuse n’ubwoba bwinshi n’igihunga. Ararya yitonze, agiye kugenda havamo umwe wigiragamo ivuzivuzi aramubwira ati “ dufite amatsiko yo kumenya agatendo so yakoze i Las Vegas”. Umu cow boy ati “banze kumuseriva yicwa n’inzara n’inyota...”

5. Umuntu yarapfuye ajya mu ijuru. Ahageze asanga hari ikizu cy’umuturirwa ab’ijuru batuyemo, abakoze ibyaha bike kurusha abandi akaba aribo babanza muri niveau yo hejuru, ababakurikira bakajya muri niveau ikurikira, bityo bityo. Wa muntu ngo arebe mu kivunge cyabyiganaga muri rez-de-chaussée, atangazwa no kuhabona padiri baziranye. Niko kumwegera maze aramubaza ati : ko njye nshimye ndi hano, wowe byakugendekeye bite?” Padiri niko kumusubiza anize ijwi ngo adasakuza ati: “vuga buhoro musenyeri atakumva, ari muri cave!”

6.- Umuhungu yabayeho akundana n'umukobwa, bagahura, bagahuza. Kera kabaye nyamukobwa azajye gusura umuhungu, umuhungu amwakiriza imyaka yiganjemo ibishyimbo

nyiramama wanjye ati sinkabirye, ati " Njye nkunda ifiriti". Umuhungu, nk'umuteresi wese mwiza, yikoza mu gikoni ahata ibirayi ateka ifiriti.

Bukeye umukobwa n'umuhungu, mu masaha y'igicamunsi barahura ngo batembere, sinzi uko umuhungu yaje kurabukwa igishyimbo mu menyo y'umukobwa, umuhungu aba uwo munsi yari afite twa duti dukura ibiryo mu menyo, amuha kamwe agira ati " Akira ukure ifiriti mu menyo".

Batandukanye, umuhungu ageze hirya abwira nyamwari ati : "ngaho rero ugire ijoro ryiza unayirote", umukobwa ati ugize ngo iki? Ati ijoro ryiza kandi unayirote, umukobwa nawe ati ngaho nawe ukirote.

Umuhungu bimwanga mu nda agarura umukobwa agira ati " Ko njye nari mvuze ngo urote Imana, wowe wavugaga iki?", umukobwa ati nanjye navugaga ngo urote icyubahiro cya yo.

-- Toto yabwiye mwarimu we ati "wahereye kera utubaza, reka nkubaze ndebe ko uzi ubwenge nawe", mwarimu ati nta kibazo mbaza.

Toto ati "Mfite akantu mu ikabutura yanjye, umutwetwe wako ni umutuku, nkagukojejeho gacanye katuma wumva ubushyuhe, ako ni agaki?"

Pyaaaaaaaaa! Toto aba akubiswe urushyi ku itama.

Toto yumva igisubizo ntikimunyuze, akora mu ikabutura (mu mufuka), akuramo umwambi w'ikibiriti ati dore cyari cyakunaniye kandi cyoroshye!!!

Fidele
KARIBUNI WELCOME BIENVENU IKAAZE

APR FC n'Amagaju ni nka yo na MUKURA VS


APR FC stained Amagaju New Year’s celebrations.


Amagaju 1-2 APR FC

APR returned to wining ways with a 2-1 win over hosts Amagaju yesterday at Nyamagabe ground, to break the long hoodoo.

APR FC back with a victory. APR FC troops under coach Erik Paske humiliated Amagaju in their own backyard infront of their fans.

APR FC played a coordinated game with beautiful passes as usual which resulted in an early victory of two (2) goals in first half of the match scored by APR’s youngster Mugiraneza Jean Baptiste in 30min.

In five (5) minutes later APR`s talismanic striker Abbas Rassou registered second goal for APR.

Amagaju got it's only one goal in dying minutes of the game.

Erik Paske’s troops followed his instructions to attach from the first whistle.

Fans what next? APR FC faces league table leaders Etincelles based in Musaze on the Wednesday of January 13/01/2010 at Umuganda ground.




KARIBUNI WELCOME BIENVENU IKAAZE

Mukundane bivuye ku mitima.




KARIBUNI WELCOME BIENVENU IKAAZE

Komite Nshya ya FERWAFA




KOMITE NYOBOZI NSHYA YA FERWAFA (2010-2013). Uhereye hino: Steven Balinda, Emmanuel Ndagijimana, Boniface Nsabimana, Brig. Gen. Jean Bosco Kazura, Raoul Gisanura, Bernard Itangishaka, Felicite Rwemalika, Celce Gasana na Richard Gahonzire.


Nyuma y'imyaka 4 hongeye gutorwa Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA kuri uyu wa 6 tariki 2/1/2010. Amatora yabereye ku cyicaro cya FERWAFA. Iyi niyo Komite Nyobozi izagenga umupira w'amaguru kugeza mu mwaka wa 2013.



Perezida

Brig. Gen. Jean Bosco Kazura



Visi Perezida

Raoul Gisanura



Umubitsi

Bernard Itangishaka



Komisiyo y'Amategeko

Emmanuel Ndagijimana



Komisiyo ya Tekiniki n'Iterambere ry'Umupira

Celce Gasana



Komisiyo yo Kumenyekanisha Ibikorwa

Richard Gahonzire



Komisiyo yo Gutegura Amarushanwa

Boniface Nsabimana



Komisiyo y'Abasifuzi, Umutekano n'Imyitwarire Myiza mu Mikino

Steven Balinda



Komisiyo y'Umupira w'Amaguru w'Abagore

Felicite Rwemalika



Bwana Raoul Gisanura akaba yatsinze Vedaste Kayiranga wari usanzwe ari Visi Perezida wa Federation. Abashya biyongereyemo ni Bwana Richard Gahonzire wabaye Perezida wa Komisiyo yo Kumenyekanisha Ibikorwa ubusanzwe yayoborwaga na Bwana Raoul Gisanura.



Undi wiyongereye muri Komite Nyobozi ya FERWAFA ni Bwana Celce Gasana. Abandi ntacyahindutse kuko bagumye mu myanya yabo. Umunyamabanga Mukuru wa Federation—ubusanzwe we ashyirwaho na Perezida watowe—yakomeje kuba Bwana Jules Cesar Kalisa.



Iyi Nteko Rusange idasanzwe yari iyobowe na Brig. Gen. Jean Bosco Kazura Perezida wa FERWAFA.




KARIBUNI WELCOME BIENVENU IKAAZE