dimanche 1 février 2009

Amateka ya noheli waba uyaziho iki?

Amateka ya noheli waba uyaziho iki? Tanga igisubizo Nkuko mubizi, benshi ku isi bari kwitegura Noheli cyane cyane abizera Gikristo. Mu bisanzwe Noheli ni umunsi w’ibyishimo n’umunezero, kuko niho abakristu bibuka ivuka rya Yesu. Ibi ntibivuga ko Yesu yavutse ku itariki 25, niyo mpamvu mbere y’uko nkomeza mbaza nti “ese amateka ya Noheli hari icyo waba uyaziho”? Muri iyo nyandiko ndavuga ku mateka nashoboye kubona hirya no hino ajyanye na Noheli, ntitaye ku myizerere. Mu yandi magambo, impamvu y’iyi nyandiko ni ugusangira amateka azwi tutitaye ku myizerere n’ibijyana nayo. Noheli iva ku ijambo noël ry’igifaransa, ikaba kandi ari nayo Christmas mu cyongereza cyangwa se Christmas Day. Ivuka rya Yesu niryo tangiriro rya kalendari ya Anno Domini tugenderaho umunsi wa none. Itangiriro ry’ubuzima bwa Yesu rero rifite agaciro cyane. Umunsi wa noheli waba waremejwe kugirango uhurirane n’imboneko z’ukwezi kwa mbere kw’itumba (winter solstice) kuko abaromani bawizihizaga ku itariki ya 25 ukuboza buri mwaka. Nubwo bwose ari umunsi witabwaho cyane n’abakristo, bamwe mu batizera gikristo benshi bawizihiza nk’umunsi wo gusabana n’imiryango, no kuruhuka. Ijambo Christmas ni ijambo ryunze riva kuri “Christ’s mass” (misa ya Kristo). Iva kandi ku ijambo ry’icyongereza cyo hagati y’umwaka wa 900 n’uw’1600 Christemasse rikaba ryarakoreshejwe bwa mbere mu w’ 1038 nk’uko amateka abyerekana. “Cristes” riva ku kigiriki christos naho “mæsse” ni ikilatini missa. Uhereye hagati mu kinyejana cya 16 inyuguti X y’ikoromani yagiye ikoresheshwa nk’impinamagambo ya Christ. Niyo mpamvu benshi biyandikira Xmas aho kwandika Christmas. Mu myaka myinshi ya mbere y’ikinyejana cya 16 benshi mu banditsi bizeraga ko Yesu koko yavutse kuri iyo tariki ya 25/12. Mu kinyejana cya cumi n’umunani nibwo hagiye haboneka abandi bagiye bagerageza gusobanura ibya Noheli ariyo Christmas. Urugero rworoshye ni Sir Isaac Newton yagerageje gusobanura ko iyo tariki yafashwe kugirango ihurirane n’imboneko y’ukwezi kubanziriza itumba (hiver), kandi mu gihe cya kera yizihizwaga ku itariki 25 Ukuboza. Mu w’ 1743, Umudage Paul Ernst Jablonski yagerageje gusobanura ko Christmas yashyizwe kuri 25 Ukuboza kugirango uhurirane n’umunsi wa kiromani wo kwizihiza izuba wa Dies Natalis Solis Invicti , ibi bigatuma we anavuga ko kubera iyo mpamvu Noheli wari umunsi wa gipagani. Amwe mu matorero ya Giprotestanti niko akibibona na bugingo ubu! . Mu w’ 1889, Louis Duchesne yavuze ko Noheli yaba yarabariranyijwe nk’amezi icyenda (mbere yo kuvuka) Uhereye kuri 25 z’ukwa gatatu - Werurwe-, ukaba ariwo munsi bizihizaho isamwa rya Yesu (Cyane cyane Kiliziya Gatolika). Kuri kalendari y’abaroma, 25 werurwe wari umunsi w’ukwezi kuzuye k’umuhindo (byumvikane ko ibihe bidahuye n’ibyo mu Rwanda/Burundi n’ubwo bijya gusa). Nubwo bigoye gusobanura amateka yose, ikigaragara neza ni uko Noheli yizihijwe bwa mbere nk’umunsi w’ivuka rya Yesu kuri 25 Ukuboza umwaka wa 354! Ibi bisobanuye neza mu nyandiko yiswe Chronography of 354, ikaba ari imwe mu nyandiko zarokotse zandikiwe i Roma muri 354 nyuma ya Yesu. Noheli ni umwe mu minsi yizihizwa cyane ku isi, ariko siko byahoze. Nyuma y’imyivumbagatanyo y’abaprotestants mu myaka ya za 1500, amwe mu matorero ya giprotestanti yanze kujya yizihiza Noheli, akavuga ko ari ibisigarizwa by’ibyarangaga ubupapa. Uko imyaka yagiye ishira ariko cyane cyane uko bigaragara ubu, Noheli ni isigaye yizihizwa hafi n’abantu bose b’amadini anyuranye, cyane cyane ko no hanze y’urusengero ari umunsi wafashwe nk’ikiruhuko gikomeye cyane kurusha ibindi mu mwaka!

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Qu'en dites vous/Murabivugaho iki?