lundi 2 février 2009

Retransmission de MAREBE ATEMBAHO AMARIBORI de C. Rugamba

Cyprien RUGAMBA Marebe atembaho amaribori Naramubonye agorora ikimero, Akebutse andetse ndoye icyo kibibi Cyamubimbuye mu buranga, Kikamurangiza mu gituza, Kikamutembera mu mukondo, Numva inkongi indemyemo ikome, Ikibatsi kimpama mu gihumbi Umutima uturagaramo igitutu. Nuko nterura ntazi iyo ndi Nti : Iyaguhanze ni yo izi kurema Ntiyaguciye umucuba na hato Ntiyahaho undi. Ni igicumbi gicuna ituze, Ni igicaniro cy’urukundo Yarugukwiza ho rukakotsa Ntunagakuke ngo urwikure, Ukarwitegereza ngo urwikure. Ukarwitegereza rugatwika, Uko umuririmba ugashya ururimbi, Ijuru rikimuka ukimurata. Uwavuga iby’urukundo Yamara icyumweru Atenze ho n’intango. Iyo aje agana uwo akunze, Ntukura ibirenge, Ushima mubiri ukeye Ntushirwe kumureba. Ntangira kumurabukwa Yaje akenyeye urwera, Kandi ubwe ari urwego, Nti : mureke iby’urwenya, Nogeze urwererane, Rwoga ijuru ry’u Rwanda. Impuha nizijure, Nta mpaka bangisha Impamvu ni ngo urebe! Si ikabya ryo guhimba Ni ihame ry’uwarebye Akishirira agahinda. Nguwo rugore rwera, Nguwo sata ibasumba, Nguwo umwari w’ishya, Nguwo uw’ishyoro ryaka. Ni ingeri y’amarere Ntagira amariburira, Nka bamwe bo mu gashungo Bamazwe n’amashamba, Bagumirwa n’ishaka Isharankima zigatoha. Ntasa n’abacubutse Bemeye ibyo gucudika Mu ngeso zo gucumura. Ntasa n’abishunga Bamazwe no gushinyika Nta shinya bigirira. Ntasa n’aba none Bamazwe n’indoto Nta ndoro bigirira. Ntasa n’intabire Zakuze zangirira. Ni uruti rw’umutarati Rwameze mu mutuzo Rwuhirwa n’umutozo. Ni ishami ry’umushibuko Ryera i Gashirabwoba Ryatonnye indasigariza Itoto rigwa umusubizo. Nta mpaka ntabira Uwabona anyijana Akangaya mu ijambo Yambaza iby’imvaho Navuga mvanguye Ibindi akivirira. Nziturira i Rwanda Aho amabega y’urwera Atumbagiza umurimbo Mu ijuru ry’umurere. Uwashinga ibyo yabonye Ku mushibuka utishanya Yasaza atabishoje. Ni indamutsa y’urukeye Ibambura urukerereza. Ni ishako y’urwamo Isuka impundu urwanaga. Ni ingoro y’urwererane Ndora isigiye n’u Rwanda. Ni inyanja ibumbiriye, Nta ngimbi iyigimba. Ni uruzi rw’igisaga Ntiruhungirwa n’isuri. Ni ishyoro rizira impiza Ryacuzwe n’impingane. Ni rushorezo rw’inyambo Ni inyange izira icyasha. Ni umugutu w’uruhira Uhimbaza inumbiri. Ni impundu z’umurangi Zikiranya n’insengo Zasobetse n’urugunda. Ni impinga izira impiza Ni ijuru rihizuye Asa n’impeshyi ihinduye. Ntakangwa n’ibihinda Yabihariye abahabuwe No guhaha ibyabahoza. Ni inanga izira inenge Igacurangwa ho ineza Mu nama z’urukundo. Ni impanzi y’urwego Nta rwango agira mu nda. Ni urudodo nararurazwe Ngo rurande ahaturitse Igihe ndwana n’amatiku Y’ibishaka kuntabika. Ni ishami ry’umutari Ryameze ku mutaba Rirakura riragara. Asa n’ingoma z’umugendo Zikiranya urugera Mu rugero rw’abasengo. Niba ari ku ruhimbi Ntuhuge kumureba Atonganya uwo mutozo Uranga ishya mu batunzi. Niba ari mu murere Umureke agumye aribore Yizihirwe n’iraba, Wogeze ururirimbo Wenda urenze umunsi Uzaba usukiwe mu rubu. Mwankiranura n’ibihinda, Akampa umwanya wo kumuhimba, Namuhera bugihumura, Umunsi ukira nkimuhugiye ho. Naramubonye avuga umurimbo Andabutswe atangira akaririmbo, Nsanze ari ihogoza ndatuza Nkomeza kumva umuhogo atunze. Uko nakarangamiye ibyo byiza, Nsuma wese mugwa mu byano, Nsanze ari ijuru ry’umwezi Nanjye mpimbira ho umwato Ni ko kumwita umwangakurutwa. Nsubiye mwita Marebe yera Kandi atemba ho amaribori. Ni umutako w’urutanisha Ni ubutijima bw’urukundo, Ni urukenyerero rw’inkindi, Nkunda inkesha ze z’umukwira. Ni uruhimbiro rw’abahanga Niba uhutiye ho agashungo Utazi inganzo irera amakombe Ntumukandire ho utamwica. Banza wirere ushyire kera, Ukeshe mu mvugo unoze cyane. Niba akinje iyo mu gikari Ntuhakandire utamukanga. Umureke acunde ubusoro kera Mu nda y’ibicuba by’Amagaju. Niba haruguru baguheje Ni uko asukiranya ibisabo. Utuze wumve uwo mususuruko Ukesheje urugo umusesure. Ntasa n’inshoberamahanga Zimwe zitabuze kuba inshibwa N’ubwo ari inshabizamudiho. Naramubonye nshira agahinda Umutima utangira kuvumera Ari urukundo ruwuvugisha. Mbonye akabije kuba urugwiro Igihe rihundagaye rirenze Nanjye nigaba mu nganzo Nkabya umugambi wo kumuhimba. Maze muhera ku mutwe iheru Ngira ngo ndengure ku birenge. Umusatsi wose ni umusana, Ni urugege ruzira ingingo Ni urugeregere rw’uburanga, Ni igisingizo cy’umudasumbwa. Agira uruhanga rw’uruhebuza, Nturuhanga ngo urashye uhumbya N’iyo uhungiwe n’amahindu Ahubwo uremera akaguhonda. Ingohe ze ni irangamutuzo, Ni uruterero rw’abatoya. Amaso ni urubera rw’inkesha, Kandi yuzuyemo ibinyonga Akarusha ay’inyana urunyenyeri. Izuru ni imbuga y’urutonde, Amatama yose itoto riragwa. Inseko ikeye umusanganya Ubonye ukwezi kubanduye. Naho urusizi rw’umususuruko Rusesuye imisaya yose. Amenyo ni inono izira inenge Ni amasimbi y’urubugurizo, Indoro ye ni uruhogozambyeyi, Imvugo ye ni umurebe w’impundu, Ingendo ni urugororangingo, Indeshyo ni ijuru ry’umurere, Umubiri wose ni ndebunyurwe. Amaboko yose ni imibanga Agira ibizigira by’ubukombe, Urutoki rwose ni urutunda Naho igituza cy’umutabonda Kiri mo urwogere rw’imitari. Imbavu ze ni imbandagihumbi, Ni imitende itatse indinda. Mu nda ni urutembanshyushyu Ni umurere warezwe n’inka Hose yitwa umwogabyano. Nahoze nkumbuye iby’urukundo, Nsanze ari ikome ry’urwunge, Nuko nitsa agatima mu nda. Inyange yariboye umusubizo Mu rukenyero imbibi ziraka Kandi ingondo zimugonyeye ho Zamurangije mu ngingo. Asa n’akabande ko mu mpeshyi Imbyeyi ishima igashira icyusa, Asa n’amarembo ataha amariza, Yakebye imongi ziramukwira Imbugu zitemba mu rwambariro. Shima umurerwa amaso ataruha. Asa na kiberinka y’umukwira Izuba ryinaze rijya mu gicu. Iyo wamubonye ukamuca iryera Uramuririmba ukarenza amanywa. Imbugu zitemba ibitugu byose Zamuteye ishya mu gituza Zigeze mu nda zirohoshya. Sipiriyani RUGAMBAAMIBUKIRO. 1986. Butare, Rwanda, Institut National de Recherche Scientifique. pp.24-39. retransmis

2 commentaires:

  1. Mu bahanzi ba mbere nakundaga na Cyprien Rugamba yabagamo. Ko bajya bambwira ko yasize Umwana na we ufite mu nganzo nka se, yaba abrizwahe?

    Nitwa Sunday

    RépondreSupprimer
  2. Niba byashoboka kandi ntacyo byahungabanya mwazatugezaho na texte ya zimwe mu ndirimbo za Rugamba. Ndabikunda cyane byose, nize indimi ariko ndashaka cyane iyo mitoma

    Gaby

    RépondreSupprimer

Qu'en dites vous/Murabivugaho iki?