mercredi 26 août 2009

MANA FASHA IKIPE YAWE!

Komite ya Rayon Sport yareguye AMAKURU DUKESHA IZUBA RIRASHE ATEYE ATYA : KIGALI - Kigali 24 Kanama 2009- Ku buryo butunguranye nyuma y’umwaka umwe gusa komite nshya itowe, kuri iki cyumweru, iyi komite iyobowe na Senateri Munyabagisha Valens yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma yo kutishimira imyitwarire y’abafana. Muri iyi nama y’inteko rusange yabaye ikurikira iyari yabaye mu cyumweru gishize, abagize komite y’ikipe ya Rayon Sport batowe umwaka ushize, batangarije inteko rusange ko batagishiboye gukomeza kuyobora iyi kipe bitewe n’amagambo yo gusebanya aturuka mu bakunzi ba Rayon Sport ubundi ari nabo bakoreraga. Umunyamabanga wa Rayons Sport muri komite yifuza guhagarika akazi, Olivier Gakwaya yagize ati “ kubera amagambo avugwa na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sport yo gutukana avuga ko kuyobora iyi kipe duharanira inyungu zacu, twiba n’ibidi bibi bituvugwaho twahisemo kureka abandi nabo bakayobora”. N’ubwo ariko iyi komite yasabye kwegura ntabwo inteko rusange yigeze ibemerera, ahubwo yabasabye ko baba bayobora iyi kipe mu buryo bw’agateganyo hanyuma mu cyumweru gitaha abakunzi b’iyi kipe bagahitamo abandi bayobozi. Icyakora kwegura kw’iyi komite kwaje gutunguranye kuko bitari mu ngingo z’iyi nama, iyi nama yarigamije kureba uburyo ikipe yakongera ingufu igura abakinnyi ndetse ikanongerera amasezerano abayarangije bagikenewe. Umwe mu bayobozi b’iyi komite ariwe Visi Perezida Dukundane Jean de Dieu yagombaga gusimburwa kuko abafana bari basabye ko uyu muyobozi yegura ndetse iyi nama mubyo yari bwige kwari ugutora umusimbura ariko ntibyakunda kuko komite yari kumwe nawe nayo yahise yegura. Mu rwego rwo gutegura amatora anyuze mu mucyo, abari muri iyi nama bemeje ko abashaka kwiyamamaza mu myanya itandukanye batangira kubikora ariko abemerewe ni abatanze umugabane mu ikipe ya Rayon Sport nk’uko amategeko mashya y’iyi kipe abiteganya. Kubijyanye n’uyu mugabane abakunzi ba Rayon Sport biyemeje kugabanya uyu mugabane kuko byagaragaye ko hari abo uvuna bityo bawuvana kuri miliyoni ebyiri (2 000 000) ugera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri ( 1 200 000). Kwegura kwa komite mu ikipe ya Rayon Sport bimaze kuba akarande kuko nibura mu myaka 4 ya shampiyona ishize, buri mwaka komite ya Rayon Sport yagiye yegura ku buryo budasobanutse. Ng'uko rero

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Qu'en dites vous/Murabivugaho iki?