lundi 9 février 2009

URWO NKUKUNDA!!

Urwo ngukunda rwaruse izindi ni rwo rutuma ngihumeka imana nayo kandi irabizi ntagukunze byaba igicumuro nyemera shenge unyemere ndagukunda Urwo ngukunda rwantanze kuvuka Ni rwo rwacuze amagufwa yanjye rukantemba mu mitsi nkarwumva rwankomeje kugeza n'ubu nyemera shenge Unyemere ndagukunda imyaka ni myinshi ngushaka n'inzira nagenze ni ndende dore none ndi imbere yawe mbwira icyo ukunda ngishake nyemera shenge unyemere ndagukunda dore ndaje ngwino unyakire nduhukire mu maboko yawe ubwenge n'ubuzima bwanjye uzabigire ubukonde nyemera shenge unyemere ndagukunda nzanye rwinshi ngo nzarugwize iyo nyanja yarwo idatemba nzemera nyibere umurinzi ujye uyogamo uko ushaka nyemera shenge unyemere ndagukunda ntabwo byoroshye ibyo gukunda birarushya bikanagora iyo ntambara itadohoka niyemeje kuyirwana nyemera shenge unyemere ndagukunda nkebuka undebe mu maso utege ugutwiumutima wanjye ibyo ntavuze mu magambo umutima uzabikubwira nyemera shenge unyenyemere ndagukunda NYIRANYAMIBWA Webmatser http://gikundiro.blogspot.com/

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Qu'en dites vous/Murabivugaho iki?